Kenny Sol yakwennye imyambarire ya Bruce Melodie. [Instagram Courtesy]
Umuhanzi Rusanganwa Norbert wamamaye nkaΒ Kenny Sol yakwennye imyambaroΒ Bruce Melodie aherutse kugaragaramo ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, Kenny Sol yashyizeho inkuru ivuga kuri Bruce yambaye imyambaro y’ubururu na *GA* z’umweru amugereranya na Michael Jackson arenzaho kubiseka.
Yanditse ati “Michael Jackson π π ” bigaragaza ko imyambaro Bruce Melodie yambaye muri iki kiganiro kigaruka ku gitaramo azahuriramo na The Ben, isekeje kandi ko yashatse kwigana Michael Jackson.
Kenny Sol akwennye Bruce Melodie wamufashe akaboko mu muziki, nyuma y’iminsi atangarijeΒ Taikun Ndahiro ko uyu muhanzi batazira “MUNYAKAZI” yikunda cyane.
Aya magambo ya Kenny Sol aje nyuma y’uko atandukanye na Sosiyete 1:55 AM yinjijwemo na Melodie, ndetse akamukura mu bantu akurikira ku rubuga rwa Instagram.
Kugeza ubwo 3D TV RWANDA yandikaga iyi nkuru, Kenny Sol ntabwo agikurikira Bruce Melodie kuri Instagram ndetse n’undi n’uko bishimangira agatotsi gashobora kuba kari hagati y’aba bagabo bahoze ari inshuti z’akadasohoka.




Ubundi iyi website iziye igihe , ko mwari mwaratinze koko.